{"id":245,"date":"2025-01-20T11:36:10","date_gmt":"2025-01-20T16:36:10","guid":{"rendered":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/biography\/"},"modified":"2025-01-20T18:21:57","modified_gmt":"2025-01-20T23:21:57","slug":"biography","status":"publish","type":"page","link":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/biography\/","title":{"rendered":"Umwirondoro"},"content":{"rendered":"<h2><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-103 alignleft\" src=\"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/Lion-Me-Same-Direction-01.jpg\" alt=\"Lion &amp; Me - Same Direction 01\" width=\"360\" height=\"300\" \/><strong>Corneille Karekezi ni muntu ki?<\/strong><\/h2>\n<p>Corneille Karekezi ni umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba umwe mu bagira uruhare rukomeye mu itunganywa n\u2019ikwirakwizwa ry\u2019indirimbo zaririmbiwe Imana.<\/p>\n<p>Ubwo yabazwaga impamvu yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zihimbaza Imana kandi zamamaza ubutumwa bwiza, Corneille Karekezi (uzwi nka CK) yasubije ko kuva na kera yari asanzwe yandika indirimbo ndetse akaririmba mu nsengero n\u2019amakoraniro mato y\u2019abizera. Kuri we, ngo icyahindutse ni ukuba yaratunganyije indirimbo ze, akazigeza ku bantu benshi ziri kuri CD ndetse n\u2019igitaramo cyagutse yakoze muri Kanama 2015, ubwo yashyiraga ku mugaragaro umuzingo wa mbere w\u2019indirimbo ze muri Hotel Serena, i Kigali.<\/p>\n<p><strong>Corneille Karekezi mu buzima busanzwe\u2026<\/strong><\/p>\n<p>Mu buzima busanzwe, CK akorera i Lagos muri Nigeria ari naho atuye. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, sosiyete ya mbere y\u2019ubwishingizi mu Rwanda mbere ya 2009, kuko muri uwo mwaka ari bwo yahise ava mu Rwanda agiye kuyobora African Reinsurance Corporation (Africa Re, www.africa-re.com), sosiyete ya mbere ikomeye yishingira ibigo by\u2019ubwishingizi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, ifite icyicaro i Lagos muri Nigeria. Iki kigo kiri ku mwanya wa 39 ku rutonde rwo mu mwaka wa 2016 rwa Standard &amp; Poor\u2019s rw\u2019ibigo 40 mpuzamahanga bya mbere bikomeye mu rwego rw\u2019isi.<\/p>\n<p><strong>Urukundo rw\u2019indirimbo z\u2019Imana<\/strong><\/p>\n<p>N\u2019ubwo ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete mpuzamahanga ikomeye, bikaba bimuha inshingano nyinshi, CK yemeza ko abasha kubona umwanya wo kwandika no gufatisha amajwi y\u2019 indirimbo muri studio. Yongeyeho ati: \u201cMbaye mpisemo umurimo nkwiriye gukora, naba umuririmbyi w\u2019indirimbo zihimbaza Imana\u201d.<\/p>\n<p>Mu kugaragaza urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana, CK yibuka ko mu myaka ya za 90, ubwo yari atuye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yajyaga abyuka mu gitondo cya kare akaririmba indirimbo zihimbaza Imana, hanyuma zikaza kwirirwa zisubirwamo na gasuku yabaga mu rugo rwe, ibintu byashimishaga kandi bigatangaza cyane abo mu muryango we.<\/p>\n<p>Ashimangira amahitamo ye yo kuririmba avuga ko \u201c<em>uwo murimo ari uw\u2019igikundiro gihambaye, kuko ni wo wonyine Abakerubi n\u2019Abaserafi bashinzwe gukora mu ijuru kandi ni wo murimo w\u2019imena tuzakora imyaka ibihumbi n\u2019ibihumbi nitugera mu ijuru<\/em>\u201d.<\/p>\n<p>Ubwo CK yizeraga Yesu Kristo nk\u2019Umwami n\u2019Umukiza we mu mwaka w\u20191984, yifuzaga kumenya indirimbo zose za gikristo ndetse yajyaga yandika ikayi yose akayuzuza indirimbo zikunzwe akoresheje intoki. Mudasobwa zimaze kwaduka, nibwo we n\u2019inshuti ze basohoye igitabo cya mbere cy\u2019indirimbo z\u2019itorero rye, kugira ngo abantu benshi babashe kuzibona no gufashwa nazo.<\/p>\n<p>Buri uko abonye uburyo, Corneille Karekezi agaragaza urukundo akunda indirimbo zo guhimbaza Imana, akabikora ashima kandi aramya Uwiteka. Ibi yakunze kubikora imbere y\u2019abizera bo mu itorero ry\u2019i Burundi, Kenya, u Bubiligi no mu Rwanda.<\/p>\n<p>Urukundo rw\u2019indirimbo zihimbaza Imana rwa CK rwarabije indabo ubwo yandikaga indirimbo ye ya mbere yise \u201c<em>Ijambo Ryawe<\/em>\u201d mu mwaka wa 2008, iza gusohoka ku muzingo we wa mbere wiswe \u201c<em>Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu<\/em>\u201d.<\/p>\n<p>Inganzo ya Corneille Karekezi iza cyane cyane mu museke, ari na byo aririmba mu ndirimbo ye \u2018<em>Umuseke Utambitse\u2019<\/em>, naho ahantu hakunda gutuma inganzo ye iza ityaye cyane ngo ni mu ndege, mu kirere, ati: \u201c<em>byashoboka ko ari uko indege iba iri hafi y\u2019aho abantu bizera ko ijuru riri!<\/em>\u201d<\/p>\n<p>Inganzo imuzaho mu buryo bwinshi. Urugero ni uko imwe mu ndirimbo ze \u201c<em>Tebuka Yesu Tebuka<\/em>\u201d ishingiye kuri Zaburi 143, yayihawe 1:43 (saa saba na mirongo ine n\u2019itatu zo mu gicuku), iza nk\u2019igisubizo cy\u2019igitero cya Satani ku bugingo bwe, umwuka n\u2019umutima.<\/p>\n<p><strong>Insanganyamatsiko z\u2019 indirimbo za Corneille<\/strong><\/p>\n<p>Umuzingo wa mbere w\u2019indirimbo za Corneille Karekezi ukora ku nsanganyamatsiko zitandukanye nka: Ubwenge bw\u2019Imana (<em>Yesu Kristo Niwe Bwenge<\/em>), Umugambi wo gucungura abantu (<em>Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu<\/em>), Ubukristo bw\u2019ukuri (<em>Ninde Wabwira Bene Data<\/em>), Intsinzi y\u2019umukristo mu kigeragezo (<em>Urukundo Rwawe Ni Rwiza, Hari Imisozi Iruhije<\/em>), Icyizere cyo kubona igihugu cy\u2019isezerano (<em>Hari Igihugu Cyiza<\/em>), Imirimo ya Yesu Kristo (<em>Reka Tuvuge Yesu<\/em>), Gutangariza abantu ko Yesu ari umucyo w\u2019isi (<em>Yesu Ni Umucyo w\u2019Isi<\/em>).<\/p>\n<p>Umuzingo wa kabiri w\u2019indirimbo za Karekezi washyizwe ahagaragara muri Mutarama 2017 ukabaho insanganyamatsiko nka: Ubukwe bw\u2019umugeni wa Yesu Kristo (<em>Njye Ndi Umugeni Wawe Yesu<\/em>), Ukugaruka k\u2019Umukiza (<em>Dore Igitondo Cyiza Gihoraho<\/em>), Impamvu twahagizwa no gushaka Imana (<em>Kuki Nkwifuza Nkahagizwa<\/em>), Imyifatire idakwiriye y\u2019itorero ryo mu minsi ya nyuma (<em>Abantu Barakwanze Yesu<\/em>), Gutuza no guceceka mu kigeragezo (<em>Mutima Wanjye Tuza Rwose<\/em>), Uburyo ururimi rusenya (<em>Ntukite Ku Magambo Yose<\/em>), Ijambo ry\u2019Imana rirahambaye (<em>Mbere Na Mbere Hariho<\/em>), Ishimwe ry\u2019Imana ku bw\u2019ibitangaza n\u2019imbabazi zayo mu buzima bwacu (<em>Ntawagereranywa Na Yesu, Nshima Ndirimba Ndanezerewe<\/em>), Itegeko riruta ayandi, Ukunde mugenzi wawe (<em>Nyuzuza Urukundo<\/em>) ndetse no Gusaba kuyoborwa n\u2019Imana (<em>Fata Ubugingo Bwanjye Yesu<\/em>).<\/p>\n<p><strong>Indirimbo zishingiye ku Ijambo ry\u2019Imana ryonyine<\/strong><\/p>\n<p>Imizingo y\u2019indirimbo za Corneille Karekezi igizwe n\u2019indirimbo zikoranye ubuhanga kandi ziryoheye amatwi. Zikozwe mu njyana zitandukanye nka \u201cReggae\u201d, \u201cAfro\u201d, \u201cAsian\u201d, \u201cCountry\u201d ndetse na \u201cModern Jazz\u201d. Witegereje neza, ubasha kubona ko izi ndirimbo zose zihuriye ku nsanganyamatsiko imwe: \u201cYesu Kristo\u201d. CK ashingira ku Bakolosayi 3: 17 havuga ngo \u201c<em>Kandi icyo muzavuga cyose n\u2019ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu Izina ry\u2019Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw\u2019uwo<\/em>\u201d yemeza ko Yesu akwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu gihe Abakristo baramya cyangwa bahimbaza kuko ari we \u2018Jambo ry\u2019Imana Rihishuwe\u2019 n\u2019 \u2018Umwana w\u2019Imana\u2019, nk\u2019uko Ijambo ry\u2019Imana ribigaragaza muri 1 Yohana 5: 20 handitse ngo: \u201c<em>Kandi tuzi yuko Umwana w\u2019Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy\u2019ukuri; kandi turi mu Y\u2019ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y\u2019Ukuri n\u2019ubugingo buhoraho\u201d<\/em>, na Yesaya 9: 5 \u201c<em>Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w\u2019umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana Ikomeye, Data wa Twese Uhoraho, Umwami w\u2019Amahoro<\/em>\u201d, hamwe n\u2019 Abakorosayi 2: 9 \u201c<em>Nyamara muri we ni ho hari kuuzura k\u2019ubumana kose mu buryo bw\u2019umubiri<\/em>\u201d.<\/p>\n<p>Iyo uganira na CK, utangazwa n\u2019uburyo aha agaciro kandi akubaha cyane Ijambo ry\u2019Imana riri muri Bibiliya. Yishimira cyane kuba yaragenzuye buri jambo rigize indirimbo ze akarihuza n\u2019imirongo yo muri Bibiliya, haba mu nyandiko ndetse n\u2019ubuhanuzi, akemeza ko ibyo azaniye abantu bihuye neza na Bibiliya. Kandi koko, indirimbo \u201c<em>Bana b\u2019Imana Mumenye<\/em>\u201d na \u201c<em>Mbere na mbere Hariho<\/em>\u201d zishimangira bikomeye ko ubudahangarwa bw\u2019Ijambo ry\u2019Imana buruta kure insobanuro z\u2019abantu, gushingira ku byemerwa na benshi, ibigezweho muri iyi minsi cyangwa uko ibice by\u2019urunyuranyurane rw\u2019amadini birisobanura.<\/p>\n<p><strong>Indirimbo za Corneille \u2018ntizigurishwa\u2019<\/strong><\/p>\n<p>Abajijwe impamvu imizingo y\u2019indirimbo ze \u2018itagurishwa\u2019, CK yavuze ko kwandika indirimbo z\u2019Imana no kuziririmba ari impano y\u2019umwuka \u2018<em>ikwiye gufasha abantu bose<\/em>\u2019 nk\u2019uko 1 Abakorinto 12: 7 havuga ngo \u201c<em>Umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe<\/em>\u201d. Ngo kuri we, gukoresha impano y\u2019umwuka iyo ari yo yose mu buryo bwo gukuramo amaronko, ntaho bitaniye no \u2018gucuruza Yesu Kristo\u2019, nk\u2019uko Yuda Isikariyoti yabikoze.<\/p>\n<p>Corneille Karekezi, avuga ko icyo agamije ashyikiriza abantu indirimbo ziri ku mizingo ye ari ugushyira mu bikorwa amategeko yo muri Bibiliya aboneka muri Abakorosayi 3:16 handitse ngo \u201c<em>Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n\u2019indirimbo n\u2019ibihimbano by\u2019umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu<\/em>\u201d, muri Abefeso 5:19 \u201c<em>Mubwirane Zaburi n\u2019indirimbo n\u2019ibihambano by\u2019umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu<\/em>\u201d no muri Abaheburayo 13:15 \u201c<em>Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy\u2019ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z\u2019iminwa ihimbaza izina ryayo [rya Yesu Kristo]<\/em>\u201d.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Corneille Karekezi ni muntu ki? Corneille Karekezi ni umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba umwe mu bagira uruhare rukomeye mu itunganywa n\u2019ikwirakwizwa ry\u2019indirimbo zaririmbiwe Imana. Ubwo yabazwaga impamvu yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zihimbaza Imana kandi zamamaza ubutumwa bwiza, Corneille Karekezi (uzwi nka CK) yasubije ko kuva na kera yari asanzwe yandika indirimbo ndetse akaririmba mu &hellip; <a href=\"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/biography\/\" class=\"more-link\">Continue reading <span class=\"screen-reader-text\">Umwirondoro<\/span><\/a><\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":0,"parent":0,"menu_order":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","template":"","meta":{"footnotes":""},"class_list":["post-245","page","type-page","status-publish","hentry"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/245","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages"}],"about":[{"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/types\/page"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=245"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/245\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":267,"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/pages\/245\/revisions\/267"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/eaglegospelmusic.com\/rw\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=245"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}