Menu

Umwirondoro

Lion & Me - Same Direction 01Corneille Karekezi ni muntu ki?

Corneille Karekezi ni umwanditsi, umuririmbyi ndetse akaba umwe mu bagira uruhare rukomeye mu itunganywa n’ikwirakwizwa ry’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Ubwo yabazwaga impamvu yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zihimbaza Imana kandi zamamaza ubutumwa bwiza, Corneille Karekezi (uzwi nka CK) yasubije ko kuva na kera yari asanzwe yandika indirimbo ndetse akaririmba mu nsengero n’amakoraniro mato y’abizera. Kuri we, ngo icyahindutse ni ukuba yaratunganyije indirimbo ze, akazigeza ku bantu benshi ziri kuri CD ndetse n’igitaramo cyagutse yakoze muri Kanama 2015, ubwo yashyiraga ku mugaragaro umuzingo wa mbere w’indirimbo ze muri Hotel Serena, i Kigali.

Corneille Karekezi mu buzima busanzwe…

Mu buzima busanzwe, CK akorera i Lagos muri Nigeria ari naho atuye. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda mbere ya 2009, kuko muri uwo mwaka ari bwo yahise ava mu Rwanda agiye kuyobora African Reinsurance Corporation (Africa Re, www.africa-re.com), sosiyete ya mbere ikomeye yishingira ibigo by’ubwishingizi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, ifite icyicaro i Lagos muri Nigeria. Iki kigo kiri ku mwanya wa 39 ku rutonde rwo mu mwaka wa 2016 rwa Standard & Poor’s rw’ibigo 40 mpuzamahanga bya mbere bikomeye mu rwego rw’isi.

Urukundo rw’indirimbo z’Imana

N’ubwo ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete mpuzamahanga ikomeye, bikaba bimuha inshingano nyinshi, CK yemeza ko abasha kubona umwanya wo kwandika no gufatisha amajwi y’ indirimbo muri studio. Yongeyeho ati: “Mbaye mpisemo umurimo nkwiriye gukora, naba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana”.

Mu kugaragaza urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana, CK yibuka ko mu myaka ya za 90, ubwo yari atuye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yajyaga abyuka mu gitondo cya kare akaririmba indirimbo zihimbaza Imana, hanyuma zikaza kwirirwa zisubirwamo na gasuku yabaga mu rugo rwe, ibintu byashimishaga kandi bigatangaza cyane abo mu muryango we.

Ashimangira amahitamo ye yo kuririmba avuga ko “uwo murimo ari uw’igikundiro gihambaye, kuko ni wo wonyine Abakerubi n’Abaserafi bashinzwe gukora mu ijuru kandi ni wo murimo w’imena tuzakora imyaka ibihumbi n’ibihumbi nitugera mu ijuru”.

Ubwo CK yizeraga Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we mu mwaka w’1984, yifuzaga kumenya indirimbo zose za gikristo ndetse yajyaga yandika ikayi yose akayuzuza indirimbo zikunzwe akoresheje intoki. Mudasobwa zimaze kwaduka, nibwo we n’inshuti ze basohoye igitabo cya mbere cy’indirimbo z’itorero rye, kugira ngo abantu benshi babashe kuzibona no gufashwa nazo.

Buri uko abonye uburyo, Corneille Karekezi agaragaza urukundo akunda indirimbo zo guhimbaza Imana, akabikora ashima kandi aramya Uwiteka. Ibi yakunze kubikora imbere y’abizera bo mu itorero ry’i Burundi, Kenya, u Bubiligi no mu Rwanda.

Urukundo rw’indirimbo zihimbaza Imana rwa CK rwarabije indabo ubwo yandikaga indirimbo ye ya mbere yise “Ijambo Ryawe” mu mwaka wa 2008, iza gusohoka ku muzingo we wa mbere wiswe “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”.

Inganzo ya Corneille Karekezi iza cyane cyane mu museke, ari na byo aririmba mu ndirimbo ye ‘Umuseke Utambitse’, naho ahantu hakunda gutuma inganzo ye iza ityaye cyane ngo ni mu ndege, mu kirere, ati: “byashoboka ko ari uko indege iba iri hafi y’aho abantu bizera ko ijuru riri!

Inganzo imuzaho mu buryo bwinshi. Urugero ni uko imwe mu ndirimbo ze “Tebuka Yesu Tebuka” ishingiye kuri Zaburi 143, yayihawe 1:43 (saa saba na mirongo ine n’itatu zo mu gicuku), iza nk’igisubizo cy’igitero cya Satani ku bugingo bwe, umwuka n’umutima.

Insanganyamatsiko z’ indirimbo za Corneille

Umuzingo wa mbere w’indirimbo za Corneille Karekezi ukora ku nsanganyamatsiko zitandukanye nka: Ubwenge bw’Imana (Yesu Kristo Niwe Bwenge), Umugambi wo gucungura abantu (Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu), Ubukristo bw’ukuri (Ninde Wabwira Bene Data), Intsinzi y’umukristo mu kigeragezo (Urukundo Rwawe Ni Rwiza, Hari Imisozi Iruhije), Icyizere cyo kubona igihugu cy’isezerano (Hari Igihugu Cyiza), Imirimo ya Yesu Kristo (Reka Tuvuge Yesu), Gutangariza abantu ko Yesu ari umucyo w’isi (Yesu Ni Umucyo w’Isi).

Umuzingo wa kabiri w’indirimbo za Karekezi washyizwe ahagaragara muri Mutarama 2017 ukabaho insanganyamatsiko nka: Ubukwe bw’umugeni wa Yesu Kristo (Njye Ndi Umugeni Wawe Yesu), Ukugaruka k’Umukiza (Dore Igitondo Cyiza Gihoraho), Impamvu twahagizwa no gushaka Imana (Kuki Nkwifuza Nkahagizwa), Imyifatire idakwiriye y’itorero ryo mu minsi ya nyuma (Abantu Barakwanze Yesu), Gutuza no guceceka mu kigeragezo (Mutima Wanjye Tuza Rwose), Uburyo ururimi rusenya (Ntukite Ku Magambo Yose), Ijambo ry’Imana rirahambaye (Mbere Na Mbere Hariho), Ishimwe ry’Imana ku bw’ibitangaza n’imbabazi zayo mu buzima bwacu (Ntawagereranywa Na Yesu, Nshima Ndirimba Ndanezerewe), Itegeko riruta ayandi, Ukunde mugenzi wawe (Nyuzuza Urukundo) ndetse no Gusaba kuyoborwa n’Imana (Fata Ubugingo Bwanjye Yesu).

Indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana ryonyine

Imizingo y’indirimbo za Corneille Karekezi igizwe n’indirimbo zikoranye ubuhanga kandi ziryoheye amatwi. Zikozwe mu njyana zitandukanye nka “Reggae”, “Afro”, “Asian”, “Country” ndetse na “Modern Jazz”. Witegereje neza, ubasha kubona ko izi ndirimbo zose zihuriye ku nsanganyamatsiko imwe: “Yesu Kristo”. CK ashingira ku Bakolosayi 3: 17 havuga ngo “Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu Izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo” yemeza ko Yesu akwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu gihe Abakristo baramya cyangwa bahimbaza kuko ari we ‘Jambo ry’Imana Rihishuwe’ n’ ‘Umwana w’Imana’, nk’uko Ijambo ry’Imana ribigaragaza muri 1 Yohana 5: 20 handitse ngo: “Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri; kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’Ukuri n’ubugingo buhoraho”, na Yesaya 9: 5 “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana Ikomeye, Data wa Twese Uhoraho, Umwami w’Amahoro”, hamwe n’ Abakorosayi 2: 9 “Nyamara muri we ni ho hari kuuzura k’ubumana kose mu buryo bw’umubiri”.

Iyo uganira na CK, utangazwa n’uburyo aha agaciro kandi akubaha cyane Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya. Yishimira cyane kuba yaragenzuye buri jambo rigize indirimbo ze akarihuza n’imirongo yo muri Bibiliya, haba mu nyandiko ndetse n’ubuhanuzi, akemeza ko ibyo azaniye abantu bihuye neza na Bibiliya. Kandi koko, indirimbo “Bana b’Imana Mumenye” na “Mbere na mbere Hariho” zishimangira bikomeye ko ubudahangarwa bw’Ijambo ry’Imana buruta kure insobanuro z’abantu, gushingira ku byemerwa na benshi, ibigezweho muri iyi minsi cyangwa uko ibice by’urunyuranyurane rw’amadini birisobanura.

Indirimbo za Corneille ‘ntizigurishwa’

Abajijwe impamvu imizingo y’indirimbo ze ‘itagurishwa’, CK yavuze ko kwandika indirimbo z’Imana no kuziririmba ari impano y’umwuka ‘ikwiye gufasha abantu bose’ nk’uko 1 Abakorinto 12: 7 havuga ngo “Umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe”. Ngo kuri we, gukoresha impano y’umwuka iyo ari yo yose mu buryo bwo gukuramo amaronko, ntaho bitaniye no ‘gucuruza Yesu Kristo’, nk’uko Yuda Isikariyoti yabikoze.

Corneille Karekezi, avuga ko icyo agamije ashyikiriza abantu indirimbo ziri ku mizingo ye ari ugushyira mu bikorwa amategeko yo muri Bibiliya aboneka muri Abakorosayi 3:16 handitse ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”, muri Abefeso 5:19 “Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihambano by’umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu” no muri Abaheburayo 13:15 “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo [rya Yesu Kristo]”.