Menu

Ikaze ku rubuga rwa Eagle Gospel Music

Tugushimiye cyane gusura uru rubuga. Subizwamo intege kandi wuzuzwe amagambo y’ubugingo y’Umwami wacu Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo n’ ibihimbano by’umwuka.

Tega amatwi indirimbo zacu zikoze mu njyana ziryoheye amatwi, hanyuma ufate umwanzuro niba uzikuraho (download) ukazitunga, cyangwa niba urasaba kohererezwa kopi y’umuzingo wose.

Dufite indirimbo nziza za Bwana Corneille Karekezi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zaririmbiwe Imana ubifitemo uburambe ntagereranywa. Karekezi yakoze indirimbo zitari nke, ndetse amaze gutunganya imizingo ibiri kugera mu mwaka 2016. Izi ndirimbo zarakunzwe kugera ku rwego abantu benshi bagaragaje ko bazishimiye, bakagira icyo bazivugaho ndetse hakiriwe ubusabe amagana bw’abifuza kugezwaho imizingo yazo ngo bayitunge mu ngo zabo.

Mu rwego rwo kumurikira ubugingo bwa benshi, kandi bikoranywe urukundo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo, indirimbo zacu zishobora gukurwaho (download) ku buntu cyangwa se zikohererezwa abazisabye.